Amata

Ejo bundi nahise mu iduka, ngura litiro eshanu z’ikivuguto. Ngeze i muhira nicara ndayagotomera, mu minota icumi litiro imwe yarirangiye. Nsigara nibaza uwanjyana i Rwanda aho navana inka zo kunkamira amata ahagije.

Uwahitaga k’urugo arambaza ngo kuki unywa amata nk’abatutsi? Ndamusubiza ni niba barasanze amata afite inkingo, kuki njye ntabibona nkabo?
Harya ngo ntibavuga kumena amata bavuga kuyabogora ? Muri make njye ndi umunyarwanda wapfubye, Kuri njye amata n’ ikinyobwa k’ingingo, nkayagereranya nk’amazi cyangwa umutobe. Usoma iy’inkuru ntashakishe kure, ntashakishe iby’amoko. Iyo mvuze amata aba ari a m a t a!
Nonese dufashe umwana w’umututsi urimo urakurira muri america, n’umwana w’umuhutu urimo urakurira mu mutara, muri abo babiri ni uwuhe uzavuga inka cyangwa amata neza?
Ariko nari nibeshye kuko amoko yavuyeho mu Rwanda, ureste iyo bigeze mu kwezi kwa mata!
Njye nemeranya n’abavuga ko amoko y’ubu atari ayakera, atari ay’umuntu avukana, hasigaye hari amoko abiri mu banyarwanda abagira ubumuntu, cyangwa abagira ubusimba, uretse ko nabyo ari ugutuka ibisimba. Nyamuneka ubu umuntu asigaye afite ububasha bwo kwihitiramo ubwoko bwe, tujye duhitamo neza.

Répondre

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l'aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s