Mwana wanjye kuki unteye agahinda ?
Narakwibaruste ndakurera, nishimye, Kuva wavuka umunezero wawe niwo ngamije.
Iyo ubabaye nanjye ndababara, nakureze bya gipfura. Ntacyo ntakoze ngirango wishime, naho niruste ngushakiriza icyakubaka, icyaguha ubwenge.
Amabanga yawe wambwiye narayabiste.
Igihe ubuzima bwadutadukanyije, nicaraga ngutekereza buri munsi, aho nari nicaye cyangwa nari magaze, sinjye wari uhari cyari igicucu cyanjye.
Nakubise amavi hasi, nsenga buri munsi ngo twongere duhure. Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda yumvishe amasengesho yanjye irongera ima kuguhobera. Kuri uwo munsi numvishe umutima wanjye wituje, umunzero nagize sinawubara.
None mwana wanjye ko umbabaje ? Nubwo umbabaje rwose, urukundo rw’umubyeyi nirushira, nagishobora kururuta, rustinda intambara zose. Urwo ngukunze rurenze urugero.
Ariko mama nawe urabizi ko “akabura nikaboneke ni nyina w’umuntu”. Aho umbona aha : mpagaze atari njye, nicaye atari njye, ni igicucu cyanjye ubona. Ibyo nkora nubwo bikubabaza, nibyari bikwiye kukubabaza. Ariko nabuze uko nabikumvisha, imikorere yanjye ifite impamvu yayo, nabuze uko nabikubwira. Humura uri umutoni, uri uwimana, Imana niyagutereranye kandi urabizi. Amasengesho yawe ni ukuyakomeraho kuko niyo azaduhuza. Genda mama uri mwiza kandi ndacyagukunda, ugire ibihe bihire.
Alice Mutikeys