Turakeye

Rwanda : Intsinzi isize amaraso si iyo gusingizwa

Igisigo cya Eric Ngoga

Reka mbabaze maze munsubize!
Ese intsinzi itazana amahoro ni intsinzi nyabaki?
Ese intsinzi iboneka igaritse ingogo ifite akahe gaciro?
Ese intsinzi iboneka hamenetse imivu y’amaraso ivuze iki?

Dore imyaka irashize tubyina intsinzi.
Nako bamwe babyina abandi basuherewe.
Ariko nta numwe wibaza iyo muzunga!
Ese iyo ntsinzi mubyina murayibona?

Wabyina intsinzi nta mutekano usesuye mu banyarwanda!
Wabyina intsinzi nta bwisanzure mu mitekerereze!
Wabyina intsinzi nta kwishyira ukizana kuri bose!
Wabyina intsinzi abanyarwanda bajujubywa mu rwababyaye!

Harya ubundi iyo ntsinzi yatsindaga iki?
Ko akarengane gakomeje mu Rwanda!
Ko kwikanyiza byashinze imizi kurushaho!
Ko hirya no hino tubona ibitagenda ntibikosorwe!

Nta ntsinzi hejuru ya genocide,
Ahubwo ni agahinda k’abacu bazize amaherere,
Ni akaga twazaniwe no kwikunda,
Kandi icyo cyasha nticyashira tugihanganye.

Nta ntsinzi kuko ntaho twavuye ntaho twagiye!
Ingoma ntindi yasimbuwe n’ingoma mpotozi.
Akazu kasimbujwe akandi.
Maze ikinani gisimburwa n’intore izirusha intambwe.

Ababyina intsinzi nibakomeze nababwira iki!
Ariko njye sinibagirwa miliyoni z’abanyarwanda,
Mu Rwanda ndetse no mu mahanga,
Zatikiye kugirango ubutegetsi buhindure amaboko.

Burya ngo intsinzi ibonetse mu maraso iyobora mu maraso,
Dore abarigiswa ngo bavuze ibitagenda,
Abicwa urubozo ngo bakunde baceceke,
Ndetse n’imanza zishingiye ku mategeko arenganya.

Ntago nabyina intsinzi nibuka Kizito Mihigo.
Sinatera ngo narabohotse Rusesabagina afunzwe.
Ntago nabitinyuka Mama Idamange afunzwe .
Noneho na Karasira urwica abandi rwamugezeho!

Kizito Mihigo, urumuri rwacu rutazimye!

Koko, abantu barokorwe n’Imana!
Maze muze mwiyitirire kubarokora!
None aho kubarinda nimwe mubamaze!
Ngo kuko banze kuyoboka butama!

Harya ubwo iyi ngoma itaniye n’izindi,
Zagize abantu imfubyi n’abapfakazi,
Zatwitse amazu zigasenya ayandi,
Zititaye kubo ziri guhonyora!

Nta ntsinzi igihugu gitera abantu guhunga,
Aho kwibaza ikibitera mukishima,
Ngo aho bari babayeho nabi!
Yewe, burya koko ntawanga ibye binuka!

Inzira igana intsinzi iracyari ndende,
Kuko ihera mu kubaha ubuzima bw’abantu,
Abanyarwanda bose tukumva dutekanye,
Abavuga ibitagenda ntibitwe abanzi.

Nta wanga igihugu cyamubyaye,
Ahubwo ahangana nabashaka kukiroha,
Kuko igihugu si amazu ahubwo ni abagituye,
Bose aho bava bakagera ntawe uhejwe.

Abi iyi ngoma bibagirwa vuba!
Kuko ijambo inyangarwanda ni irya kera,
Mbere y’uko twe tumenya ubwenge.
None uyu munsi ngo hari abanga u Rwanda!

Oya musigeho mureke kubeshya!
Twanga ibitangenda mu gihugu cyatubyaye,
Twanga akarengane kamunze u Rwanda kuva kera,
Kandi usibye iyi ngoma n’indi izabikora tuzayirwanya.

Intsinzi isize amaraso si iyo gusingizwa,
Uyigenderaho uwo si uwanjye,
Kuko njye ndacyari kubara imirambo,
Ibitambo biracyari byinshi kugirango mbohoke.

Ariko nanjye ntago nzahwema kuvuga,
Kuko burya ngo ntagahora gahanze,
Kandi amateka azambera umuhamya,
Kuko uyu munsi si uwo kubyina kuko tucyugarijwe.

Nanjye nzabyina intsinzi ari uko urumuri rwatashye i Rwanda

Nzabyina intsinzi ari uko umunyarwanda yishyira akizana.
Nzabyina intsinzi mu Rwanda ntawe uzira ko yavuze.
Nzabyina intsinzi ubutabera nyabwo bwahawe intebe.
Nzabyina intsinzi abanyarwanda nituva muri uyu mwijima.

Eric Ngoga

Catégories :Turakeye

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s