Turakeye

Amarira yanjye

Imana itanga impano nyinshi, njye imwe mu mpano yampaye harimo kwandika no kuba ingoro ibika agahinda n’umubabaro w’abasangirarugendo. Ingoro yanjye ibitse amabanga ari mu yambere arinzwe neza ku isi. Mparanira kandi nzapfira kuba umudahemuka. Nshobora gutakaza byose mubuzima ariko mugihe ndinze neza ingoro yanjye, mba numva mfite umunezero urenze uwabandi bantu ku isi.

Ngaho nashakaga kwandika amarira none ndangariye mu munezero! Ngira nindi mpano yo kumva abantu cyangwa abantu bakanyiyumvamo, gutyo bikabaha ikizere cyo kuntura umubabaro wabo. Ndabizi ko ubundi mu muco nyandwanda imfura igabirwa inka, njye nibera umutoni ugabirwa umubabaro. Iyo mpuye nindi roho ikantura umubabaro wayo, iba yiyunze kuri roho yanjye tugasangira uwo mubabaro. Ndandika iyi nyandiko ndira, amarira atari ayanjye, ahubwo amarira y’ubuhamya nongeye kugirirwa umugisha wo kwandika.

Ejo bundi hari umuryango nafunze, mufungana agahinda kenshi ko kutazongera gugirirwa uwo mugisha wo kugabirwa umubabaro w’abasangirarugendo.

Naricaye mvugana n’Imana, nkuko umwana aganira n’umubyeyi, ndayibwira ni : nari nzi ko wampaye impano yuko abantu banyibonamo, bakangirira ikizere cyo kumbwira ikibabaje, bakambarira y’amateka Abanyarwanda twibikamo, kubera « amarira y’abanyarwanda atembera mu nda ». None ndabona ya ngoro mbitsemo ubutunzi bw’agaciro gakomeye cyane, kandutira ibindi ntunze byose, igiye kumbera ikizu kinini cyuzuyemo ubusa ! K’urundi ruhande nibariza Imana niba umunsi indema itari yafashe ku gatama! Mwibaze ko yandemye nkuwo mu rwa gasabo ariko inyihera amarira atembera ku matama! Ariko nk’umutoni wayo nemeye ko icyifuzo cyayo k’ubuzima bwanjye gikorwa hano ku isi nkuko gikorwa kwa Jabiro. Ubwo ikiganiro cyanjye na Jambo cyarangiye twemeranye ko aho umuryango umwe ufunzwe, izafungura indi miryango gutyo ingoro yanjye ikuzura ubutunzi bw’umutoni wa Jambo. Imana isubiriza mu Kwemera, dore ko ingoro y’umutoni uhiriwe kandi ukundwa cyane, Jambo yahise iyigenerena ubutunzi bw’agaciro.

Ndandika iyi nyandiko mbabaye agahinda katari akanjye, ariko nanone kakaba akanjye m’ubuntu.

Ndashimira umusangirarugendo wampaye umugisha wo kumubikira ubuhamya bwe. Agahinda ke kaje kiyongera k’ubutunzi bw’ingoro yanjye. Ariko disi, Abanyarwanda bishwe bunyamaswa, Sekibi wabakoreye urugomo ubu yagabiwe ingoro nziza n’imyanya myiza. Roho zimwe zishwe bunyamaswa ntizibukwa nkaho abo bavandimwe « bari ibikoko ».

Iyo ntekereje ibyo byose , iyo ntekereje u Rwanda ndarira nkahogora. Mana umbe hafi uhoze amarira yanjye nkuko biri gihe mbikeneye ubikora.

Amarira yanjye atembera ku matama.

Alice Mutikeys

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s