Divers

Urubanza rw’urubyiruko

K’Urubyiruko rw’U Rwanda…amagambo y’indirimbo ya Black so Man mu Kinyarwanda

Nari nagiye m’urubanza aho uwaregagwa, yarafite izina « Urubyiruko ». 

Bamuregaga kuba yarakoze cyangwa yarafatanyije n’abandi ibikorwa byahungabanjije umuryango nyarwanda.

Ni iki cyahungabanyije umuryango nyarwanda ?  Umutekano muke!

Urubanza rutangiye, umushinjacyaha yatanze ikirego muri aya magambo, reka nyasubiremo : 

« Mfite ikibazo cyimwe ari cyo umutekano muke, uw’uhungabanya akaba ari Urubyiruko.  Nirubibazwe kuko maze kubirambirwa”.

Bwana Rubyiruko nimuhaguruke! Mwemera ibyaha babarega yego cyangwa oya ?

Mu cyumba cy’urubanza, abantu bahise baceceka nkabari mu cyunamo cy’inzirakarengane.

Uregwa afata ijambo avuga ati: 

Mucamanza ndabashimira, ndabashimira kuba mumpaye umwanya wo gufata ijambo, nkavugira inzirakarengane zose, zizira ireme ry’uburezi ryicwa, zikanazira ububwa bw’abanyepolitiki.

Bangahe bo mu rungano rwanjye bashyizwe hanze n’ababyeyi babo, bababwira ko ari bakuru, ko bashobora kwiremera ubuzima?

Mucamanza niyo mpamvu  mubona, abakobwa b’abangavu bakora akazi ko kwicuruza, SIDA ikabyungukiramo! Ninayo mpamvu mubona, abangavu baba ba mayibobo n’abajura kubera gukurira mu muhanda.

Bitagombye gukora imibare miremire, mucamanza  ngurwo uruhare rw’ababyeyi.

Kera twari ku izuba rikaze, uriya mugabo ajya k’ubuyobozi kubera yari yaratwijeje paradiso.

Uyu munsi turacyari ku izuba rikaze, uriya mugabo naveho kubera yagambaniye ibyo twari duharaniye.

Yahemukiye birenze ibitekerezo  twari dufite!

Ibyari demokarasi byabaye igitugu!

Ibyari inyungu y’igihugu byabaye inyungu z’abantu ku bwite bwabo!

A bakorera Leta ntibagihembwa neza!

Umubare wabadafite akazi uriyongera buri munsi!

Abanyeshuri babaye ibitambo!

Ubukene buboneka ku masura menshi ! 

Ntatinye kujya muri gereza cyangwa kwicwa, ngurwo uruhare rw’abategetsi.

Intwaro iharanira uburenganzira bw’uruhinja, ikaba amarira, niyo ibangamira umutuzo w’ababyeyi.

Mucamanza, mugufata umwanzuro, nemeye kuba ndi umwotsi uryana mu maso ariko umuriro waka niwe utera uwo mwotsi, rero muhagarike uwatsa uw’umuriro ! 

Muhane uwakije uwo muriro!

Muvaneho ugomba kuvaho!

Muhane ababitera banyabo!

Nkurikije inshingano mwahawe, ndavuze ngo,

Muhagarike ukwiye guhagarikwa;

Muhane ababitera ba nyir’ubwite;

Muvaneho ugomba kuvaho;

Muhane ababitera nyirizina;

Kuko nta wuri hejuru  y’amategeko!

Iyi ndirimbo yanditswe yasohotse m’Ukwakira w’1997, nyirayo yavugaga ibitaragendaga neza mu gihugu cya Burkina Faso. Mu kwezi k’ukuboza k’uwo mwaka, Black so Man yakoze impanuka y’imodoka iramumugaza, aza gupfa mu mwaka w’ibihumbi bibiri. Iyo manuka yabereye aho umukuru w’igihugu Blaise Compaoré yari atuye, ahantu harangwaga n’umutekano mwinshi, ibyo bikaba byaratumye abenshi bakeka ko yaba yarazize kuvuga ukuri.

Uko byarangiye, birazwi, urubyiruko rwo muri Burkina Faso rwavanyeho Blaise Compaoré  mu mwaka wa 2014. Koko Ukuri kuratinda ntiguhera!

https://youtu.be/PHoRVJDMg70

Alice Mutikeys

Catégories :Divers

Tagué:, , , , ,

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s