Ko muhora muza kumbwira ko ibyo nandika nzabizira,
Ko ntakunda u Rwanda,
Ngo nangisha abaturage ubuyobozi bwabo,
Ngo ba bagabo babategeka bazavanaho agatwe kanjye…
Mbibarize
Ubu aba basenyewe amazu hari icyo bigeze bavuga nabi ku bayobozi bu Rwanda?
Ubu iby’u Rwanda ni aho bigeze, ndagukunda ivamo ndagusenyeye?
Ubu se ari njye cyangwa abayobozi b’u Rwanda ninde wangisha abaturage ubuyobozi?
Ubu se wa mugabo azongerwa atorerwe ntako atekinikirwe amajwi ageze kuri 98%?
Mushyire ubwenge ku gihe, mbibarize
Ubu agatwe kanjye nti gahagaze kemye?
Ubu se bariya basenyewe bo bazize iki?
Muzareka ryari kuba ibigwari?
Iyo uyu munsi ahitwaga mu Rwampara habaye mu manegeka, ejo aho mutuye siho bazita mu manegeka?
Ejobundi wacuruzaga caguwa mu isoko none basigaye babyita gucuruza magendu, bagaheraho bakakurasa, nkwibarize uzafungura amaso ryari?
Barababwira kujya gusenya inzu z’abandi, mukihutira gufata amapiki n’inyundo, ubwo namwe aho mwaba mutuye si mu manegeka ?
Mbibarize
Abanyarwanda muzashira ubwoba ryari?
Muzumva ryari ko guceceka akarengane ari kugashyigikira?
Muzumva ryari ko abahohoterwa ari bagenzi banyu?
Muzumva ryari ko ntawizira, ahubwo umuntu azira undi.
Ndarangiza mvugurura kano karirimbo, kagezweho:
« Umugambi numwe banyarwanda (guhohotera abanyarwanda), amahoro n’ubumwe n’iteramebere. FPRND yabo nziza, sugira maze usagambe mu Rwanda (Ikuzimu) »
Alice Mutikeys