Hashize iminsi mu binyamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga havugwa ibintu, umuntu akabura icyo yabivugaho cyangwa yabitekerezaho.
Mu myaka ishize ubuyobozi bw’u Rwanda bwazanye gahunda ya « Ndi Umunyarwanda bunayisobanura gutya : « Ni ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere. “Ndi Umunyarwanda” ikubiyemo ingingo eshatu z’ingenzi: kwiyumvamo ubunyarwanda (Rwandan spirit/ esprit rwandais), indangagaciro na kirazira bigamije kwimakaza »[1].
Iyo gahunda yateye impungenge igice kimwe cy’abanyarwanda, abo babwiraga « gusaba imbabazi ku byaha byakorewe mu izina ry’ubwoko bwabo ». Umuntu adatinze ku cyaha cy’inkomoko abayikoze basigaga ubwoko bumwe, iyo gahunda ubwayo nayo yari nk’urwenya : Ni gute abantu babiri baba bafitanye amasinde, nkaho wabafashe ngo ubaburire kwicarana bakaganira bakamenya icyo bapfa cyangwa batanapfa, nkaho wawaburiye kukiganira, wahita ufata umwe ukamubwira ngo nasabe imbabazi atazi nicyo azisabira ? Ibyo byaba bidahagije ugahita ubategeka guhurira gukunda ikindi kintu ?
Mu myaka yashize, twari tumenyereye kubona gutsindwa kwa “Ndi umunyarwanda” igihe abahezanguni birirwaga bahitamo abacikacumu banyabo n’abacikacumu batari abanyabo bahereye k’ubwoko bw’umuntu cyangwa ubwoko bakeka. Agashya ni uko hadutse no kujya gotoranya mu bwoko bwakorewe jenoside uwaba ari umucikacumu nyawe nturariwe! Ibyo byose ni amafuti ntanubwo mbitindaho, kuko umuhezanguni nta kiza umuntu yamutegerezaho. Aho bigeze “Ndi Umunyarwanda” iyo gahunda balinga, yari ikwiye kuvanwaho, bakayisumbuza indi gahunda umuntu yakwita “Ndi Umuntu igenewe abahezangundi”.
Kubera iki yagenerwa abahezanguni gusi : abanyarwanda, rubanda, bamye babana neza batita kuby’amoko. Ikibazo kikava mu bahezanguni bakoresha ubwoko n’urwangano kugirango bihambire k’ubutegetsi.
Niki bakwigamo ? Ntago mfite ubumenyi busumbye ubw’abandi, aliko hari ingingo eshanu mbona abahezanguni baba bakeneye gusubiramo :
· Ndi Umututsi
· Ndi Umuhutu
· Ndi Umutwa
· Nta bwoko niyumvamo
· NDI UMUNTU
Ko ntawakeneye kwigisha umuzungu n’umwirabura ko ari abantu kugirango babane neza, kuki abantu bamwe bashaka gufata abanyarwanda nk’abadafite ubushobozi bwo kwiyumvamo ubumuntu, bakabana, kandi bakanakunda bagenzi babo batitaye k’ubwoko?
Kandi nkongera nkasubiramo ko ibyo bintu bigombwa kwigishwa by’umwihariko abahezanguni. Niba umukobwa yarabaga umwe agatukisha bose, ntago umuhezanguni yaba umwe ngo atukishe abanyarwanda bose.
[1] http://rgb.rw/home-grown-solutions/rwandas-hgs-good-practices/ndi-umunyarwanda/