Ubwigunge buvuga buziga

Ubwigunge butuma Muntu atekereza,
Ubwigunge buvangura uruvange
Ubwigunge burinzi bw’umutima
Ubwigunge bwuzuye agahinda karinda
Ubwigunge burinda ibyishimo bishira nabi
Ubwigunge budutanya n’ibyishimo bitaramba.

Ubwigunge butugeza ku rumuri
Urumuri rumurikira umutima
ubwigunge bumurikira umutima
Ubwigunge bwuzuye ubumuntu n’ubuntu
Ubwigunge buzira uburyarya.

Ubwigunge buhunga amatabi
Ubwigunge buzirana n’inzoga
Ubwigunge butayobya ubwenge
Ubwigunge bwongera ubwenge.

Ubwigunge bugeza ku rukundo nyarwo
Urukundo ruhuza imitima
Ubwigunge bugana mu kuba indashyikirwa
Ubwigunge busukura ubuzima
Ubwigunge bwigisha abazima
Ubwigunge busigasira ubuzima
Ubwigunge bwuzuza abantu.

Ubwigunge burema ireme
Ubwigunge mwene Muhanga
Ubwigunge se w’ubuhanga
Ubwigunge butanga icyerekezo
Ubwigunge busohoza inshingano
Ubwigunge bukubikira ibanga.

Ubwigunge buzira ubuhemu
Ubwigunge bukurinda umwijima
Ubwigunge nk’inzira y’umwimerere
Ubwigunge bwuzuye impuhwe
Ubwigunge butugeza ku itegeko ry’Imana,
Ubwigunge bwiza!

Alice Mutikeys ©Impanda Prod

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s