Mata ko uhinguka nkureba
Mata ko mbona uherekejwe n’amaganya
Mata ko untera intimba mu mutima wanjye
Mata ko untera impungenge ?
Mata ko ugarukanye no Kwibuka
Mata ko Kwibuka kwawe kudahoza
Mata ko uwibuka atabitegekwa
Mata ko uwibuka atabiteganya
Mata ko uwibuka atabiguharikira?
Mata impuhwe zawe zagiye he
Mata ko umutima wawe wazimye
Mata ko wabaye uvangura
Mata ko iyo uje nifuza kuzimira
Mata ko nifuza kuguhunga
Mata ko wanyobeye?
Alice Mutikeys ©Impanda Prod