Amagambo y’urukundo,
Akiza umutima,
Amagambo ahoza,
Ahumuriza umutima,
Amagambo meza,
Anyura umutima,
Umutima uhungabanye.
Amagambo y’impuhwe,
Aruhutsa umutima,
Amagambo y’ukuri,
Abohora umutima,
Amagambo anezeza,
Agw’ineza umutima,
Umutima ubabaye.
Amagambo y’amahane
Atera ubwoba umutima
Amagambo mabi
Akomeretsa umutima
Amagambo ababaje
Atera agahinda umutima
Umutima munezero.
Ambagambo y’urugwiro,
asangiza umutima,
Amagambo ashimishe,
aha amahoro umutima,
Ambagambo y’ingabire,
agabira umutima
Umutima mahirwe.
Byizacyane nukuri turabashimira .very prett
J’aimeJ’aime