Ibikorwa by’indashyikirwa bya Bikira Mariya – Yari nde mbere yo kubyara Imana ?

Nashyize mu kinyarwanda inyigisho yatanzwe na Dominique-Claire Germain, wigisha iby’ingenzi mu nyigisho za Mutagatifu Germain. Saint Germain azwi cyane k’ubuzima bwe nka Mutagatifu Yozefu, wagize ubuzima bwinshi umuntu yazagarukaho ikindi gihe.

Bikira Mariya yari Umuntu ki?

Abantu benshi ntituzi ko Bikira Mariya yari umu Malayika w’ikirenga (Archange), kuko twamumenye nka Nyina wa Jambo. Rero mbere yo kuza ku Isi nka Nyina wa Jambo, Bikira Mariya ni uwo muri “5e aspects de la déité, à la 5ème flamme solaire, la flamme vert émeraude, la flamme de la vérité éclairée de la guérison, de la concentration et de la consécration” . Mu Kinyarwanda “nuwo ku murasire wa gatanu w’ubumana mu kibatsi cy’icyatsi cy’urumuli rw’ ukuli k’ubumenyi buvura, kwibanda (kutajarajara) ndetse  kwiyegurira/kwitangira ».

Umurasire wa gatanu uri mu nshingano za Malayika w’Ikirenga Raphael, we na Bikira Mariya, bakaba abashakanye-bera (couple sacré), ni ukuvuga ko buri mu Malayika aba afite icyo twagereranya n’umugore we dukoresheje amagambo yoroshye kuri twe twese.

Kuki rero Bikira Mariya azwi nk’umutima utagira inenge, utarasamanywe icyaha ?  “immaculée conception” kandi “Umutima utagira inenge” ari uwo k’umurasire wa kane w’ubumana, uri mu nshingano za Malayika w’ikirenga Gabriel na Lady Esperance?

“Umutima utagira inenge” ni iki ?

Mbere na mbere uwo murasire wa kane niwo ufite inshingano zo kuzamuka mu ijuru (ascension), kuzuka, ukwera (purete) ndetse n’umutima utagira inenge.

Benshi bakeka ko akazi ka Bikira Mariya katangiye mu gihe cya Yezu, ari ukuvuga hashize imyaka 2000. Ibyo ni ukwibeshya kuko nk’abandi ba Malayika b’ikirenga, akazi kabo katangiye kera cyane (hashize imyaka irenga ama miliyoni). Bikira Mariya yaje rero kuza ku Isi aje kwigisha inshingano z’umurasire we (wa gatanu), twagarutse ho hejuru. Bigeze aho Bikira Mariya yaje kubona imbogamizi, umubabaro abantu (humanité) bari bafite, nuko yemera kuba umukorerabushake ngo aze gukora ibikorwa byinshi by’indashyikirwa k’uburyo kubibonera amagambo bitashoboka.

La triple flamme sacrée : urumuli rw’ubutatu butagatifu (mu Kinyarwanda cyanjye).

Ibyo Bikorwa ni ibihe ?

Bikira Mariya amaze kubona ko ikibatsi cy’urumuli rw’ubutatu butagatifu, ruba mu mutima wa buri mugabo, buri mugore ndetse na buri mwana, rwananirwaga kwaka ahubwo rwerekezaga mu kuzima burundu k’uburyo ikiremwa muntu cyagendaga kinanirwa no gusigasira ubumana bwacyo, Bikira Mariya yasabye kuba yashobora kuvura (twibuke ko ubumenyi bwo kuvura buri mu nshingano z’umurasire wa gatanu, ariwo wa Bikira Mariya) icyo kibatsi cy’urumuli rw’ubutatu butagatifu rwa buri Muntu.

Ikibatsi cy’urumuli rw’ubutatu butagatifu rwa buri muntu niki?

Ni urumuli twahawe n’Imana Data (gabo) na Mubyeyi (ngore) wacu. Dukoresheje amagambo asa nibyo tuzi, Imana data ibamo Imana ngabo ndetse n’Imana ngore. Uwo rumuli twaruhawe n’Imana irushyira mu mutima wa buri wese, nirwo rukubitisha umutima wacu, nirwo buzima, iyo twitabye Imana, ruba rwavuye mu mubiri wacu, uyu tubona, rukajyana n’ubugingo bwacu aho tuba tugomba kujya. Bamwe mu ijuru, abandi mu ishuri kugirango bazashobore kugaruka gukora ibyo batarangije cyangwa kugorora ibyo bangije, abandi bagakora ascension bitewe nuko bashoboye gushyira mu bikorwa umuhamagaro wabo….(mu magambo yorohereje).

Urwo rumuli rero rumulika ubumana bwacu, ubumana-gore bwacu, ubumana-gabo bwacu, urukundo rw’Imana ndetse n’ububasha bw’Imana.

Iyo muri twe ubumana-gore n’ubumana gabo bwuzuye bukuzuzanya, bifungura urundi rumuli rwa gatatu, ariwo r’umuli rw’ubumenyi, ruba mu bwonko bwacu bukaduhuza n’Imana. Iyo  uwo rumuli rwa gatatu rwatse nibwo tugera ku bwitonzi (sagesse) ndetse n’ubumenyi bw’Imana.

Dusubiye inyuma kera cyaneeeee, igihe ikiremwa muntu cyaje ku Isi, urwo rumuli rw’ubutatu butagatifu rwaramurikaga cyane mu kigero cya metero eshatu. Igihe ikiremwa muntu cyaguye hasi kubera cyari cyatangiye gukoresha ububasha-mana bwacyo nabi aho kubukoresha neza, guverinoma yo mu ijuru yafashe icyemezo cyo kugabanya urwo rumuli muri twe, kuko iyo turukoresheje nabi, turiyangiza tukanangiza ibidukikije (abantu cyangwa ibintu).  Ibyari metero eshatu byageze aho bigera k’urugero rw’igishirira k’uburyo iyo hataza kugira igikorwa, ikiremwa muntu cyari kuzimira. Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi Bikira Mariya yasobanukiwe, abona ko mu gihe urwo rumuli rwali kuzazima, twari kuzimira nitwongere gushobora kugaruka kuri iyi Isi ngo twige kongera gucana urwo rumuli, ngo twige kuzuza ubumana-gore n’ubumana-gabo muri twe.

Bikira Mariya akibisobanukirwa yahise asaba guverinoma yo mu ijuru gushyiraho ingoro y’umutima utagira inenge, iyo ngoro iba ifunguye buri kwezi kwa Gicurasi.

Ishusho ya Malayika w’ikirenga Raphael hamwe n' »umufasha » we Mariya, uzwi nka Bikira Mariya

Ingoro y’umutima utagira inenge ?

Buri mwaka mu kwezi kwa Gicurasi, ingoro y’umutima utagira inenge ifungurirwa buri bugingo buzaza mu Isi mu mwaka uzakurikira, buri mwana, buri mugore ndetse na buri mugabo. Buri wese ajya muri iyo ngoro, turaza kugaruka kucyo Bikira Mariya amukorera. Niyo mpamvu rero bavuga ko ukwezi kwa gatanu ari ukwezi kwa Bikira Mariya.

Kubari mu Isi, Bikira Marira aterura buri wese agasigasira urumuli rw’ubutatu butagatifu bwe. Intego ye nuko byibuze rutazima, iyo bishobotse ararwongera. Bikira Mariya rero iyo atabikora, ubu tuba tutakiriho. Dominique Germain avuga ko mu mwaka wa 2018, ku nshuro ya mbere, Bikira Mariya yashoboye kuzamura buri rumuli rw’ubutatu butagatifu rwa buri muntu, bitewe nuko Isi irimo irazamuka (irakora ascension).

Bikira Mariya mu gihe cya gikritsu?

Mbere gato y’igihe cya Yezu, Ijuru ryabonye ko uburyo ikiremwa muntu cyari kimeze kitari kuzashobora kuzazamuka (ascension), byari ngombwa kugorora ibintu. Ni gutyo Yezu, Yozefu, Marie Madeleine, Anne, Joachim nizindi ntumwa zivugwa muri Bibiliya, batowe barategurwa ngo baze gushyiraho igiye cya gikritsu.

Intego zo mu gihe cya gikritsu?

Intego zo muri icyo gihe zari ukuzura abashakanye-bera (Ubumana-gore n’Ubumana-gabo – le couple sacré), ukuzura urukundo ndetse no kuzura urumuli rw’ubutatu butagatifu. Niyo mpamvu abantu batowe ngo bazaze gushyira mu bikorwa umugambi w’Imana, ari abantu badasanzwe ari ukuvuga abantu bari bafite ukwera. Muri cyo gihe itumanaho ryali ritaratera imbere, nta burenganzira bwa Kiremwa muntu bwabagaho, nta burenganzira bw’umugore bwabagaho. Rero mu guhitamo abantu bagombaga kuza gushyiraho igihe cya gikritsu ari cyo cya Yezu na Marie-Madeleine (nk’abashakanye bera) byari ngombwa ko hatorwa abantu badasanzwe, abantu bakomeye kandi beze aribo twavuze hejuru. Byasabaga ko Yezu agira ubutungane kugirango ashobore we na Marie-Madeleine gushyira mu bikorwa umugambi w’Imana. Uwo mugambi w’Imana wagirango udutegure kunyura mu mwaka wa 2012 , umwaka wabayemo ihinduka rikomeye.

Bamaze gutorwa, Bikira Mariya yitanze nk’umukorera bushake ngo ategure iryo tsinda, twibuke ko ari Malayika w’Ikirenga, ngo yanyunze mu bizamini bikomeye kugirango harebwe niba azashobora kubungabunga umugambi w’Imana. Nyuma yo gutsinda ibyo bizamini nibwo Imana yamutoye ngo azayibyare!

Umutima utagira intenge

Ni gutyo Bikira Mariya yavutse ku Isi. Aha twibuke ko iyo tuvutse twibagirwa ubumenyi bwose harimo na gahunda y’Imana twemeye kuza gukora muri Iy’Isi. Bikira Mariya nk’umu malayika yari yahindutse umuntu. Ntabwo byari bimworoheye. Kugirango tubyumve twabigereranya nko kubwira umuntu mukuru uzi kwiruka, uzi kugenda, kongera gusubira mu bwana aho yajya agenda akambakamba.

Bikira Mariya we ngo yivugira ko bitari byoroshye kubera uruvunge rw’abantu badatunganye, buzuye urwango. Twibuke ko bimwe mu bitandukanya abamalayika n’abantu, aruko bo bakorera mu gushaka kw’Imana, ntibagira icyo twe nk’abantu tugira ari ukuvuga Libre arbritre (ubushobozi bwo guhitamo kumvira Imana cyangwa kuyigomeka ho).

Dominique Germain avuka mbere yuko Bikira Mariya avuka ku Isi, Malayika Gabriel ndetse na Lady Esperance bongeye kumubaza niba koko yumva azashobora kubungabunga bivuze guhora ashobora kuwubona muri we igihe cyose umugambi w’Imana wo guherekeza Yezu na Marie-Madeleine. Ngo icyo byari bivuze nuko mu mutima we yagombaga kubonamo ishusho y’ubutumwa bwa Yezu, atitaye ku ngorane zose yari guhura nazo. Aha twakwibutsa ko “umutima utagira inenge” uri mu nshingano zo mu murasire wa kane” w’abashakanye bera Malayika w’ikirenga Gabriel na Lady Esperance. Mu gihe Bikira – Mariya ari umufasha wa Malayika w’ikirenga Raphael.

Nyuma yaho mu gihe yari yaremerewe Mutagatifu Yozefu, Malayika Gabriel yongeye kugaruka kumureba kumubaza niba “koko yongeye kwemera kuba ariwe uzabungabunga umugambi wa w’Imana ariwo w’umutima utagira inenge wa yezu na Marie-Madeleine”. Ibintu bitari byoroshye kuko muri ibyo bihe umugore ukekwaho kuba yasambanye mu buryo buteme yicishwaga amabuye.

Ndibutsa ko ibi byose bituruka mu by’ingenzi bikubiye mu nyigisho za Saint Germain. Nkuko Dominique abivuga, ngo ubuzima bwa Bikira Mariya ntabwo bwari bworoshye nkuko bigaragara muri Bibiliya : guhigwa, guhunga… Mutagatifu Yozefu yatabarutse hakiri kare k’uburyo Bikira Mariya yisanze agomba gutegura wenyine Yezu na Marie-Madeleine. Ngo abo bombi bavuye m’urugendo mfasha-nyigisho (voyage initiatique) bakoreye muri Egypte ndetse no mu Buhinde, Bikira Mariya yari azi ko afite igiye cy’imyaka 3 kugirango umugambi w’Imana ushyirwe mu bikorwa ari ukuvuga ukubambwa, ukuzuka ndetse ku kuzamuka mu ijuru kwa Yezu. Ngo muri iyo imyaka itatu, buri munsi yafataga amasaha atatu agakora concentration (kwibanda) akishushanyamo izuka rya Yezu kugirango mu bintu bikomeye byose Yezu azanyuramo azashobore kubungabunga ishusho yo kuzuka kwe kugirango Yezu atazabyibagirwa. Ngo Bikira Mariya avuga ko kubungabunga ishusho yo kuzuka no kuzamuka mu ijuru kwa Yezu ari kintu cyari gikomeye k’uburyo umuntu atakwibaza.

Marie-Madeleine na Yezu Kritsu

Umurasire wa gatanu :ububasha bwo kwibanda (concentration) no kwiyegurira (consécration)

Ngo Bikira Mariya yatorewe umurimo we kubera ubushobozi yari afite bwo gushobora kwibanda (concentration) no kwiyegurira (consécration) biri mu nshingano z’umurasire wa gatanu ashinzwe nka Malayika w’ikirenga.  Ngo we ubwe avuga ko byari bigoye kuko iteka yabaga akikijwe n’uruvunge rw’abantu bangiritse, batameze neza. Gutyo byamusabaga gukoresha concentration kugirango agumane ubwere bwe aho yabonaga ibyiza gusa muri buri muntu ndetse no muri buri kintu. Ngo ni nacyo kintu yigishije Yezu, Marie-Madeleine ndetse n’intumwa, guhora babona ikiza, kubona buri muntu mu bumana bwe, m’urumuli rwe uko yaba ameze kose. Ndetse natwe Bikira Mariya adushishikariza gukoresha ububasha bwacu bwa concentration kugirango tubone, dushyire imbere ibyiza biturimo, ibidukikije ndetse n’ibiri mu badukikije kugirango dushobore kwigarurira ubumana bwacu. Ngo ni nacyo isengesho Namatsé rivuze (gukuza ubwiza buturimo). Ibi kandi bikaba bisobanura impamvu Bikira Mariya yahimbye isengesho rya Magnificati kuko ngo igihe cyose dukujije ubwiza buturimo tuba tugaburira ubwere butubamo, tuba dufungira imiryango ibyaturuka hanze bitwanduza cyangwa byanduza ibikorwa cyangwa ibitekerezo byacu.

Ubutumwa bushya bwa Bikira Mariya

Ngo mu gihe Yezu yari arangije kuzuka no kuzamuka mu Ijuru, Bikira Mariya yumvaga yarangije ubutumwa bwe agiye gusanga umufasha we Malayika w’Ikirenga Raphael bagakomeza ibikorwa byabo. Ngo ariko ngo nyuma yuko Yezu azutse, Malayika w’ikirenga Gabriel yaragarutse abaza Bikira Mariya niba yumva yakwemera gukorera abantu ubundi butumwa kandi bukomeye kurushaho kandi buzasaba akazi kenshi. Ngo bikira Mariya yarasubije ati : “Njyewe ndi ku Isi niyeguriye Isi, nzahaguma kugera igihe buri wese azashobora gukora ascension ye (kuzamuka mu ijuru kwe)”. Ubwo rero nibwo basabye Bikira Mariya kubungabunga umutima utagira inenge wa buri mugabo, buri mugore, na buri mwana. Twibuke ko umutima utagira inenge ukubiyemo kwatsa urumuli rw’ubutatu butagatifu, gushyira mu bikorwa gahunda tuba twaje gukora ku Isi ndetse no kwibuka ubumana bwacu. Ibyo bivuze ko buri muntu wese iyo avutse aba afite ubutumwa/umuhamagaro we yihitiyemo kandi agomba gushyira mu bikorwa. Gusa buri wese iyo avutse arabyibagirwa. Buri muntu wese yibagirwa icyamuzanye ndetse nabo turibo. Iyo tugeze mu Isi dusanga dukikijwe n’imyumvirire haba iy’umuco cyangwa iy’amadini, akaba ariyo dukuriramo gutyo tukibagirwa ishusho/viziyo yabo turibo. Kubera izo mpamvu, Bikira Mariya amaze kuvugana na Malayika Gabriel, yahise yemera kuba Umubyeyi w’abantu bose, niyo mpamvu bamwita Umubyeyi w’ikiremwa-muntu. Rero Bikira Mariya afite inshingano zo kubungabunga iryo shusho rya buri muntu yaba umuntu mwiza cyangwa umubi nkuko yabikoreye Yezu. Gusa ngo ni akazi katoroshye kuko abenshi iyo tugeze mu Isi turibagirwa.

Impamvu bavuga ko Bikira Mariya afite umutima utagira inenge ntabwo ari uko yabyaye Yezu ari isugi ahubwo nuko m’uburyo karemano bwe haba mu bitekerezo bye, m’ubugingo bwe, mu ibikorwa bye, ari intungane (ni umwere) kandi abungabunga ukwera kwa buri muntu kugera igihe buri wese azazamuka mu ijuru nkuko Yezu yabikoze (ubuzima buhoraho).

Akanama ka Karma

Umutima utagira inenge wa buri muntu wemezwa mu kanama ka karma (conseil karmique) kuko buri bugingo bushaka kuza ku Isi bunyura imbere yako kanama. Ngo ako kanama ntikabagaho mbere yuko ikiremwa muntu kigwa hasi (hashize imyaka ijya kungana nka miliyoni ebyiri). Mu gihe Isi yaguye, byabaye ngombwa ko buri bugingo bujya bugaruka ku Isi mu kwishyura, guhindura ibyo bwasize bwangije. Kugirango bishoboke ni ngombwa ko buri bugingo bugira igenamigambi ryibikorwa buzakora ku Isi. Ako kanama kagizwe n’abantu 12, umwe muri bo ni Bikira Mariya k’uburyo aba azi igenamigambi rya buri muntu. Iyo buri bugingo burangije guhitamo aho buzavukira, umuryango, abo bazahura, bunyura imbere y’ingoro ya Mariya y’urumuli rw’ubutatu butagatifu. Nkuko twabivuze hejuru iyo ngoro ifungura mu kwezi kwa Gicurasi kugirango Bikira Mariya atere mu mutima wa buri bugingo buzaza ku Isi umwaka ukurikira cache y’umuhamagaro wabwo, igenamigambi ry’ibikorwa kugirango butazabyibagirwa burundu. Ngo kandi mu magambo make Bikira Mariya ari no mu itsinda rirema umutima wa buri muntu kugirango ashobore gushyiramo umutima utagira inenge (urumuli rw’ubutatu butagatifu ndetse n’umuhamagaro wa buri wese). Buri kiremwa muntu kiba gifitanye isano na Bikira Mariya akaba ari yo mpamvu bavuga ko ari Umubyeyi wa buri muntu.

Ubufatanye na Mutagatifu Germain (ariwe Papa Yozefu)

Bikira Mariya na Saint Germain (Papa Yozefu) ni bo “abashakanye bera” ba mbere bo mu gihe cya gikritsu, nkuko Yezu na Marie-Madeleine bari Abashakanye-bera. Abashakanye -bera ni ikitegererezo kugirango Abagabo n’Abagore bongere kuzuzanya aho guhangana cyangwa gutsindagirana nkuko bimeze. Yozefu ngo yakoranye igihe kirekire na Bikira Mariya kuko yakoze ascension ye ku i tariki ya 1 z’ukwezi kwa gatanu. Rero Saint Germain akorana na Bikira Mariya binyuze mu cyitwa “la flamme violette”, ni ikibatsi cyeza umubiri n’ubugingo bw’ugikoresha, kikuzuza ubumana-gore ndetse n’ubumana gabo butubamo. Iyo twarangije kubyuzuza nibwo tuba dushobora kongera kwatsa urumuli rw’ubutatu butagatifu butubamo tukagera k’ubumenyi, ububasha-mana karemano butubamo.

Kugirango bishoboke, Bikira Mariya avuga ko we na Papa Yozefu badukeneye. Dushobora kubafasha dukoresheje amasengesho.

Isengesho risa na Ndakuramutsa Mariya rijyanye ni ibihe turimo:

Ndakuramutsa Mariya wuzuye inema uhorana n’Imana n’Imana Data na Mubyeyi wacu twese.

Wahebuje abagore bose umugisha, nanjye ukomoka k’umutima wawe mfite umugisha.

Mariya Mutagatifu, mubyeyi wa twese, Urakoze kusigasira umutima utagira inenge w’ubumana ndetse n’ubutumwa bw’Imana bw’abantu bose kuri ubu no kugeza igihe tuzazamuka twese mu ijuru. Urakoze Urakoze Urakoze. Ndi uwo Ndiwo.

Constance Mutimukeye

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s