Nyampinga yari umwana, wari waravutse hagati mu bandi. Iwabo bari baramuguranye kugirango hagire icyo bashobora kuronkera abandi bana.
Nyangoma yari umugore ukuze, wari ufite urugwiro, yakundaga abantu, akagira umutima mwiza, inseko ye yanezezaga benshi.
Nyampinga yazindukaga mu gitondo, agakubura imbuga, akoza ibyombo, yarangiza akajya gucuruza k’umuhanda ibyo ny’irabuja yabaga yamushinze.
Nyangoma akiri umwana, yazindukaga mu gitondo, nawe agakora akazi ku mu rugo. By’urugero, iyo babaga bari bwenge inzoga, yafashaga abamukuriye gutonora imineke.
Nyampinga yarangwaga no guhangayika kandi no kubura ituze k’umutima. Nyangoma we, mu gihe cye nta muntu wahangayikaga, kandi yari iribagiza.
Nyangoma na Nyampinga ntibabyirukiye igihe kimwe, kuri izo mpamvu babayeho imimerere itandukanye cyane.
Nyangomba yari munezero naho Nyampinga akaba mukantwali.
Icyari gitangaje, ni uko abantu babagereranyaga cyane kandi bakumva ko Nyampinga yagira imyifatirire n’ibitekerezo bya Nyangoma.
Nyangoma yakuze ari Nyampinga, Nyampinga akaba uwa Nyangoma.
Alice Mutikeys