Burya koko « agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo », ubona umunyarwanda agenda, ukagirango arakomeye. Washishoza ugasanga yaribuze kandi yaranihebye.
Amateka yacu, asigaye azwi ku isi yose, abanyapolitiki bayandika kandi bayahindura uko bashaste. Umugambi wabo kandi bawuhuje n’abanyamahanga ni ugukorera inyungu zabo kubwite.
Genda Rwanda, genda banyarwanda murambabaje, turababaje. Twese twarapfishije, twari dukwiye kwicara hamwe tukaririra hamwe, tukibuka abacu neza.
Biragoye kubabarira kandi ubabarira utagusabye imbabazi. Nizo mbabazi se, yazigusaba ate atiyumvamo ko yaguhemukiye.
Iyo usesenguye neza, usanga ubwiza bw’u Rwanda busigaye ari ubw’umutako. Genda Rwanda uwari nziza, wahumpekaga amahoro. Abana bawe barashize kandi baracyashira, ese mana yirirwaga ahandi, igataha mu Rwanda yagiye he?
Alice Mutikeys