Inspiré par Byumvuhore
Naba namwe, nimbe namwe, naba nawe
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi
Si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi
Uriya mwana, mama we baramutemaguye mu mwaka wa 92. Nta butabera yokorewe, uriya mwana arababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mwana, Interahamwe zamwirutseho muri kwabiri muri 92, zimuziza ababyeyi be. Abayobozi bicyo gihe nt’ibazihana. Na n’ubu nta ubutabera yakorewe, ibyo nabyo birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, ii ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya musaza, Interahamwe zatwitse inzu ye muri 92, ava mu masambu ye agera i Kigali n’amaguru, ahagera ananiwe cyane. Yapfuye agitegereje ubutabera, birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mugabo yari k’urugamba rw’ingabo zu Rwanda. Interahamwe zica umulyango we wose, Inkotanyi zimugezeho ziramufunga, afunganye agahinda, uriya mugabo arababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mulyango, muri 94, interahamwe zazaga buri munsi kubakatira uwo gupfa, na n’ubu imitima yabo iracyahungabanye, ibi nabyo birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mugore yari mwiza, muri 90 baramufunga ngo ni icyitso, umusatsi we barawogosha, asohoka mu munyururu afite isoni nyinshi. Bamwishe muri 94 agitegereje ubutabera, birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Bariya bana bari imfubyi, imfura yabo ibarera, muri 94 bose barabishe, batuka uwashatse guterura imirambo yabo neza, nawamenye niba bari bafite uw’uwundi mulyango, ibi nabyo birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Kiriya gitambambuga bakishe nabi, bakiziza ko cyari umuhungu, mushiki we baramubabarira ngo azababyarira abahutu, yari afite imyaka itanu gusa, bariya bana barababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mugabo yari yarashyize abaturanyi be kuri liste, jenoside itangiye ingabo z’u Rwanda ziza kubica, interahamwe zifasha ingabo z’u rwanda, abaturanyi be bose barabamara, ibi bintu birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mugabo yakijije umulyango we muri 1994, inkotanyi zije zimujyana k’umufunga. Nta nubu nawe uzi aho ari, nta n’ikizere cy’ubutabera gihari, uriya mugabo arababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mugabo yari yihishe, muri 94, umuyobozi wicyo gihe amutega umutego, amuhampagara kuri radio rwanda, amugirira ikizere, bamubonye baramwica, birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mugabo n’umulyango we bagiye kwihishya mu kigo cy’ubuvuzi, interahamwe ziraza bose zirabica. Nabubu ntago imirambo yabo yose iraboneka, birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Bariya bana mama wawo yapfuriye mu mashyamba yo muri Zaïre, birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mwana, bishe nyirakuru muri 97 abireba, na n’ubu aracyabyibuka, ategereje ubutabera, ibi nabyo birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mubyeyi yarafite umwana w’ikintege, amuburira mu mashyamba yo muri Zaïre. Yapfuye ataramenya amakuru ye, uriya mubyeyi yarababaye.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya musore yari afite umulyango, se yari yarapfuye kera, nyina n’abavandimwe be bose bapfira mu mashyamba yo muri Zaïre, na n’ubu aracyategereje ubutabera. Uriya musore arababaye.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya m’ukobwa yari umwangavu, ava i Bukavu wenyine agera muri Congo Brazzaville. Yabonye abagore bafatwa k’ungufu nayandi mahano. Ibi nabyo birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mugabo, ingabo z’u Rwanda zabirutseho muri 97, biba gombwa ko ahitamo hagati y’ubuzima bwe n’ubw’igitambambuga cye. Na n’ubu aracyategereje ubutabera. Uriya mugabo arababaye.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mwana akomoka mu majyaruguru y’u Rwanda, n’imfubyi nawuzi icyahitanye ab’abyeyi be. Yagombye kujya kuba i Kigali ahisha amavuko ye, birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Uriya mukecuru yagiraga umutima mwiza, muri 94 agzeze mu nzira araruha, inkotanyi zimugezeho ziramwica. Na n’ubu umulyango we n’uzi aho umurambo we uri, birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
Nimbe namwe, niba iz’inkuru atar’izanyu. N’iz’abandi abana, bakuze ibi byose babizi. Gusingiza ingoma mbi, kutemera iby’ingoma mbi zakoze, zikora birababaje.
naba nawe, wigiriye Imana, uvukana amahirwe menshi, si ubutwari, si n’amasengesho Nta gusingiza Ingoma mbi.
[…] [Traduction de ce texte en kinyarwanda. Ce sont des histoires des Rwandais lamda, qui ne faisaient pas la politique, ni membres d’un parti politique. Leurs histoires anonymes sont des histoires des millions d’autres Rwandais. Elles sont loin d’être exhaustives. Les vies ôtées par leurs bourreaux, ces anonymes sont parties très tôt et souvent leurs bourreaux n’ont pas été inquiétés par les pouvoirs en place]. […]
J’aimeJ’aime