Amagambo ahoza

Amagambo y’urukundo,

Akiza umutima,

Amagambo ahoza,

Ahumuriza umutima,

Amagambo meza,

Anyura umutima,

Umutima uhungabanye.

Amagambo y’impuhwe,

Aruhutsa umutima,

Amagambo y’ukuri,

Abohora umutima,

Amagambo anezeza,

Agw’ineza umutima,

Umutima ubabaye.

Amagambo y’amahane

Atera ubwoba umutima

Amagambo mabi

Akomeretsa umutima

Amagambo ababaje

Atera agahinda umutima

Umutima munezero.

Ambagambo y’urugwiro,

asangiza umutima,

Amagambo ashimishe,

aha amahoro umutima,

Ambagambo y’ingabire,

agabira umutima

Umutima mahirwe.

Un commentaire

Laisser un commentaire